‘Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki’ – Papa i Bamenda
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavugiye ibyo mu mujyi wa Bamenda kuri uyu wa kane mu ruzinduko arimo muri Cameroun mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Papa Leo wa 14 yasuye uyu mujyi n’agace k’abavuga Icyongereza muri Cameroun nyuma y’uko inyeshyamba ziharanira kwigenga kw’ako gace zemeye ko azagera i Bamenda mu mahoro avuye mu murwa mukuru Yaoundé.
Papa yavuze nyuma yo kumva no kugaragaza ko ababajwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abakorewe amabi mu ntambara imaze imyaka 10 hagati ya leta n’abaharanira ubwigenge bw’igice cya Cameroun gikoresha Icyongereza.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo biciwe ababo mu bugome bukabije, n’uburyo bavanywe mu byabo.
Mu ijambo rye, Papa yagize ati: “Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki, nyamara kandi ishyizweho hamwe n’abavandimwe benshi cyane bitaye ku gufasha”.
Papa Leo kandi yamaganye “abitwaza idini n’izina ry’Imana mu nyungu zabo z’igisirikare, imari na politike, bagakururira igitagatifu mu mwijima n’ikibi”.
Papa yashimye ko intambara mu burengerazuba bwa Cameroun itaragera ku rwego rwo kuba intambara y’amadini. Asaba impande zihanganye kugarukira amahoro n’urukundo.
Izindi nkuru wasoma: