'Kuki tutakumva konseri nkirisitu, Rock nkirisitu?' Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ko yiteguye kujyana n'ibihe

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko Kiliziya Gatolika ikurikiranira hafi impinduka ziba mu isi kandi ko imyigishirize yayo igomba kugenda ihinduka kugira ngo ijyane n'ibihe.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa abivuze mu gihe bamwe mu biganjemo urubyiruko banenga imyigishirize ya Kiliziya bavuga ko itsimbarara ku bya kera aho kugendana n'isi ya none.

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko Kiliziya yumva amajwi y'urubyiruko rusaba impinduka kandi ko ikora ibishoboka ngo iki gice cyitabweho.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko "Kiliziya ihamagarirwa kugira imvugo urubyiruko rwumva kandi rwiyumvamo neza".

"Ariko nanone Kiliziya igomba no kuvuga imvugo abakuze bumva kuko ireba bose. Abakuru n'abatoya, abize n'abatarize. Urubyiruko na rwo ni abayoboke bacu, nibakoreshe ubwenge bw'iki gihe na bo badufashe gusakaza ubutumwa bwiza."

Ku itariki ya mbere Gicurasi (5) uyu mwaka, umukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yari yahuye n'urubyiruko i Kigali rw'abavuga rikagera kure (influencers) b'abanyagatolika, bamubwira ko bifuza ko Kiliziya yavugurura imyigishirize yayo ikajyana n'igihe, ndetse hamwe na hamwe bakaba bakwemererwa gukoresha indirimbo zo mu njyana ishyushye ikurura abakiri bato.

Musenyeri Ntivuguruzwa asanga ibyo bitaba ari igitangaza kandi ko hari amatsinda ariho y'abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakoresha injyana z'abakiri bato bahimbaza Imana.

Yagize ati: "Umukirisitu wese yagombye kumva ko afite inshingano yo gukoresha impano afite yamamaza ukwemera kwe.

"Rwa rurimi bumva bagomba kurukoresha. Kuki se tutakumva konseri nkirisitu, Roke (Rock) nkirisitu…? Kiliziya rwose iriteguye."

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko Kiliziya yifuza kwifashisha ikoranabuhanga rya none kugira ngo igere ku bantu benshi bashoboka.

Kuva ku wa mbere, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga imara icyumweru y'itangazamakuru Gatolika ihuriyemo ibitangazamakuru byo hirya no hino ku isi byegamiye kuri Kiliziya.

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko barimo gusuzuma uko ibyo bitangazamakuru byakwifashisha ubu buhanga bwa none ndetse n'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu gufasha Kiliziya gusakaza ijambo ry'Imana.