Moise Nyarugabo: Menya amabwiriza y'ihuriro riyobowe na Kabila biganiro bizahuza Abanye-Congo
Moise Nyarugabo: Menya amabwiriza y'ihuriro riyobowe na Kabila biganiro bizahuza Abanye-Congo
Yatangajwe
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro riyobowe na Joseph Kabila Sovons le Congo, ryatangaje icyo risaba mbere yo kwemera ibiganiro by'igihugu bizayoborwa na President Felix Tshisekedi. Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatandatu, iri huriro rivuga ko rishyigikiye igitekerezo cy'ibiganiro by'igihugu, ariko risaba ko habanza kubahirizwa ibisabwa birindwi kugira ngo ibyo biganiro bizabe bifite icyizere kandi byizerwe n'impande zose.
Mu gushaka kurushaho gusobanukirwa icyo iri huriro risaba Umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango Latifa Mutesi yavuganye na Moise Nyarugabo, umuhuzabikorwa wa Sovons le Congo uyobowe na Joseph Kabila maze atangira abaza ibyo basaba.