IKIBIRIRAHO, Amerika yadohoye ibihano ku bikomoka kuri peteroli mu gihe Iran ihakana ibyavuzwe na Vance ku bagenzuzi ba nikleyeri

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Iran ivuga ko "nta bintu bishya yiyemeje" bijyanye n'ubugenzuzi bwa nikleyeri, nyuma y'ibiganiro byabereye mu Busuwisi.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Guinea yaciye iyoherezwa mu mahanga rya zahabu igicukurwa mu rwego rwo guteza imbere kuyitunganyiriza mu gihugu

    Ikimanyu cya zahabu idatunganyije

    Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Perezida wa Guinea arashaka guteza imbere ubukungu binyuze mu kohereza mu mahanga zahabu itunganyije

    Guinea (Conakry) yaciye iyoherezwa mu mahanga rya zahabu idatunganyije, mu muhate wo guteza imbere ibikorwa byo gutunganyiriza mu gihugu iri buye ry’agaciro.

    Iyo gahunda ya leta – yahise itangira gukurikizwa – itangiye nyuma yuko Perezida wa Guinea Mamady Doumbouya ahuye n’abacukuzi ba zahabu bayicukura mu buryo bwa gakondo n’abayicukura bo ku rwego rw’inganda hamwe n’abaguzi.

    Ni gahunda igamije guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo myinshi.

    Yagize ati: “Guinea ubu izasaba ko zahabu yayo itunganyirizwa imbere y’imipaka yayo bwite [mu gihugu]. Zahabu igicukurwa ntizongera kuva muri Guinea ukundi.” Yongeyeho ko ibindi bihugu bimaze igihe bibona inyungu zo mu bukungu zivuye ku gutunga no kugurisha umutungo kamere wa Guinea.

    Guinea ni cyo gihugu cya gatandatu muri Afurika gicukurwamo zahabu nyinshi, nkuko bitangazwa n’akanama k’isi ka zahabu.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, ibindi bihugu byo muri Afurika byafashe ingamba nk’izo mu rwego rwo kongera ibikorwa by’imbere mu gihugu byo gutunganya no kongerera agaciro urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Muri Tanzania no muri Uganda, iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro nka zahabu n’umuringa (cuivre/copper) adatunganyije ryamaze gucibwa, mu gihe biteganyijwe ko Ghana, bitarenze mu mwaka wa 2030, izaba yaciye iyoherezwa mu mahanga rya zahabu idatunganyije.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Kenya: Minisitiri yahamwe no gusuzugura urukiko bijyanye n'ikigo cya Ebola gishyigikiwe n'Amerika

    Ifoto igaragaza umutwe n’ibitugu bya Aden Duale. Ikora ry’umweru na kositimu yijimye biraboneka ku gice cyo hasi cy’ifoto.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Minisitiri w’ubuzima wa Kenya Aden Duale yahamwe no gusuzugura urukiko kubera uko yitwaye mu iyubakwa ry’ikigo cy’akato cya Ebola cyateje impaka, cyatewe inkunga n’Amerika.

    Mu kwezi gushize, urukiko rukuru rwahagaritse iyubakwa ry’icyo kigo cy’akato giteganyijwe kugira ubushobozi bw’ibitanda 50 by’abarwayi, mu kigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Nanyuki, kugeza ubwo ikirego cyatanzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu kizaba kimaze kuburanishwa.

    Ariko ku wa mbere, umucamanza yanzuye ko Duale yirengagije iryo tegeko agatuma uwo mushinga w’ubwubatsi ukomeza. Biteganyijwe ko akatirwa kuri uyu wa kabiri.

    Icyo kigo cy’akato giteganyijwe kwakira Abanyamerika bacyekwaho kwandura Ebola yo mu kiza kiriho ubu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Iyo gahunda yateje urukurikirane rw’imyigaragambyo y’abarakajwe na byo yabereye i Nanyuki, umujyi uri mu ntera ya kilometero hafi 140 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

    Iyo myigaragambyo yapfiriyemo abantu batatu mu gihe abapolisi bageragezaga gutatanya abigaragambyaga.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Amerika yadohoye ibihano ku bikomoka kuri peteroli mu gihe Iran ihakana ibyavuzwe na Vance ku bagenzuzi ba nikleyeri

    Visi Perezida w'Amerika JD Vance arimo kuvugira mu ndangururamajwi. Yambaye ikositimu yijimye.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Iran yahakanye ibyavuzwe na Visi Perezida w’Amerika JD Vance ko izemerera abagenzuzi ba nikleyeri gusubira muri icyo gihugu, nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bigamije kugera ku masezerano ya nyuma yo kurangiza intambara.

    Nyuma y’ibyo biganiro byabereye mu Busuwisi, Vance yavuze ko ibiganiro hamwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubugenzuzi by’ibya nikleyeri (IAEA) bishobora kuba “vuba cyane nk’uyu munsi”.

    Ariko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko Tehran “nta bintu bishya yiyemeje” bijyanye n’ubugenzuzi bwa nikleyeri.

    Ibyo byabaye mu gihe Amerika yabaye ikuriyeho Iran ibihano, bigatuma Iran ishobora kugurisha mu madolari y’Amerika ibikomoka kuri peteroli, ku nshuro ya mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

    Mu itangazo rihuriweho ryo ku wa mbere, abahuza – Qatar na Pakistan – bavuze ko nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro byabereye mu gace ka Bürgenstock mu Busuwisi, Amerika na Iran byemeye “igishushanyo-mbonera kiganisha ku masezerano ya nyuma mu gihe cy’iminsi itarenze 60”.

    Vance yasobanuye ibyo biganiro avuga ko byashinze “umusingi mwiza cyane”.

    Uwo Visi Perezida w’Amerika yavuze ko amatsinda y’impande zombi yaganiriye ku kongera gufungura Umuhora wa Hormuz no “guhosha intambara ku bw’agahenge ko mu karere”.

    Itangazo ryo kuba rikuyeho ibihano mu gihe cy’iminsi 60 ryatangajwe ku wa mbere na minisiteri y’imari y’Amerika, risenya iby’ingenzi mu ikomanyiriza Amerika yari imaze igihe yarashyiriyeho Iran, rifite amateka yuko ryashegeshe ubukungu bwa Iran.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.