Umunyamabanga ushinzwe ingabo z'Amerika yeguye nyuma y'amezi hari ubushyamirane

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umunyamabanga ushinzwe ingabo z'Amerika Dan Driscoll yatanze ubwegure bwe nyuma y’amezi 18 yari amaze kuri uwo mwanya.
Ukwegura kwe kwemejwe n’igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, cyatangaje ko kubaye nyuma y’amezi hari amakimbirane hagati ye na Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth.
Uwo wari we muto cyane wageze kuri uwo mwanya w’umunyamabanga ushinzwe ingabo, yakunze gukomozwaho nk'"umuntu uzi ibya drone [indege nto z'intambara zitajyamo umupilote]" wa Perezida w’Amerika Donald Trump.
Mu itangazo ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byahaye CBS, byavuze ko Driscoll, w’imyaka 41, “yatanze umusaruro cyane” mu guteza imbere gahunda ya Trump yo gutuma “Amerika Yongera Gukomera”, ndetse ko yagize “ubuyobozi buhebuje” mu bikorwa bya gisirikare (operations).
BBC yandikiye White House, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) n’ingabo z’Amerika ibasaba kugira icyo babivugaho.
Driscoll ni we wa vuba aha cyane mu rukurikirane rw’abategetsi ba gisirikare bo ku rwego rwo hejuru beguye, barimo umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi John Phelan weguye bitunguranye muri Mata (4) uyu mwaka.
Abandi bakomeye beguye barimo umugaba mukuru w’ingabo Randy George, Jenerali David Hodne hamwe na Jenerali Majoro William Green.
Kuva ageze muri Pentagon, Minisitiri w’ingabo Hegseth yirukanye abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barenga 10, barimo umukuru w’ibikorwa by’ingabo zirwanira mu mazi n’umukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.
Amakuru arambuye ku makimbirane yaberaga ahatagaragara hagati ya Driscoll na Hegseth ntasobanutse neza ariko CBS yatangaje ko uwo wari umunyamabanga ushinzwe ingabo ari inshuti ya George, amakuru akavuga ko Hegseth ari we wasabye uwo George kwegura.
Umwanya w’umunyamabanga ushinzwe ingabo ni wo mwanya wo hejuru cyane w’umusivile mu ngabo z’Amerika, wo kuyobora ingabo zikora akazi mu buryo buhoraho (butari ibiraka), zifatanyije n’inkeragutabara n’abasirikare b’abanyabiraka.
Driscoll yahoze ari umusirikare ndetse yanoherejwe muri Iraq mu gihe cy’amezi menshi mu 2009.
Izindi nkuru wasoma:

