Ibi ni ibyaranze umuhango wo gushyingura Aimable Karasira wapfuye ku munsi yari guhosohoka muri gereza

Aimable Karasira wamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube anenga ubutegetsi yasezeweho nyuma y'icyumweru apfuye ku munsi yagombaga kurangizaho igihano cye.
Mu muhango wo gusezera kuri Aimable Karasira watangiriye ahitwa mu Biryogo mu mujyi wa Kigali mu cyumba cy'inama cy'itorero rya Anglican.
Ni muhango utitabiriwe cyane kuko nubwo icyumba kitari kinini, intebe nyinshi zari zateguwe zari zibereye aho .
Bake baje barimo abanyamategeko Felicien Gashema na Bruce Bikotwa bunganiye Karasira mu rubanza.
Hari kandi murumuna we Aimé Uyisenga, uyu akaba ari na we wenyine warokokonye na Karasira mu muryango wabo.
Karasira wari waraminuje mu ikoranabuhanga yari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda yamwirukanye mu 2023 amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga aho yumvikanye cyane ashinja ingabo zari iza APR – Inkotanyi kumwicira umuryango we mu 1994.
Yubitse umutwe ku isanduku yarimo umubiri wa mukuru we, Uyisenga ntiyashoboye guhisha agahinda.
Yumvikanye ahamagara izina rya mukuru kandi asuka amarira.
Haba mu Biryogo no kuri Kiliziya Gatolika Regina Pacis i Remera nta byinshi byavuzwe ku rupfu rwa Karasira nubwo rwakomeje kutavugwaho rumwe nyuma y'icyumweru amaze apfuye.
Ubwo hasabwaga ko uwifuza kugira icyo avuga kuri Nyakwigendera atambuka agahabwa umwanya, si benshi bagaragaje ubwo bushake. Uwavugiye muri Regina Pacis, yobanuye ko yabaye umunyeshuri wa Karasira amuvuga nk'umuntu wakundaga umurimo.
Gusa na we ntacyo yavuze ku buryo Karasira yapfuye.
Mu muhango wo gusezera kuri mukuru we Aime Uyisenga yavuze uko mukuru we yabanye agahinda gahoraho nyuma yo kubura ababyeyi bombi ndetse no kubona urupfu rwa murumuna we wamuguye mu maboko ahitanywe n'igisasu.
Avuga ku buryo abo mu muryango wabo wapfuye, Uyisenga w'imyaka 36 yabisobanuye nk'uko avuga ko yabibwiwe na mukuru we Karasira.
Yagize ati: "Yarambwiraga ngo mama na data barapfuye ariko wiciwe n'inkotanyi. Ngo inkotanyi zarakwiciye ariko zakwimye uruvugiro rwo kubivuga. Njyewe rero ndabivuga nibashaka bazanyice".

Ntabwo yashoboye gukomeza kuko yahise yamburwa indangururamajwi ndetse akanasubizwa mu cyicaro cye .
Gusa yagiye avuga amagambo ati: "Ndabivuga nanjye nibashaka bazanyice, igihe kimwe tuzabona Freedom'".
Aimable Karasira yagombaga gufungurwa kuwa Gatatu w'icyumweru gishize ubwo yari arangije igihano cy'imyaka itanu y'igifungo.
Mu gitondo cy'umunsi wakurikiye urwego rw'amagereza rwatangaje ko Karasira yapfiriye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo yanyoye urugero rurenze rw'imiti yari asanzwe afata ari muri gereza ubwo yari ayihawe yose ngo atahe.
Hari abahise bavuga ko urupfu rwe rurimo akaboko k'ubutegetsi ariko umuvugizi w'urwego rw'amagereza Hillary Sengabo yabyamaganiye kure.
Sengabo yabwiye ibinyamakuru mu Rwanda ko nta kuntu leta yari guhitana Karasira ku munsi wo kurekurwa kandi yari imaze imyaka itanu ari yo imufunze.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa, Human Rights Watch, wasabye leta y'u Rwanda ko hakorwa iperereza ryigenga ngo hagaragazwa impamvu nyazo z'urupfu rwa Karasira.
Karasira wari ufite imyaka 48 yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu mujyi wa Kigali.







