Umutangabuhamya yarakajwe n'ibibazo yabazwaga mu rubanza ku rupfu rwa Tupac

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu ba hafi b’umuraperi Tupac Shakur yagaragaje uburakari ubwo yatangaga ubuhamya ku munsi wa kabiri w’urubanza ku rupfu rwa Tupac, avuga ko yahatiwe kujya gutanga ubuhamya no kugaragaza abari inyuma y'urupfu rw'uyu muraperi.
James “Mob James” McDonald yavuze ko yari yaburiwe ko ashobora guhanirwa gusuzugura urukiko, iyo aramuka yanze gutanga ubuhamya ku wa kabiri.
Duane “Keffe D” Davis aregwa ubwicanyi kandi ashinjwa kuba ari we wateguye igikorwa cyahitanye Tupac Shakur. Gusa Davis yahakanye ibi birego byose ndetse avuga ko nta cyaha yakoze.
McDonald yabajijwe inshuro nyinshi niba ashobora kugaragaza uwagize uruhare mu rupfu rwa Tupac.
Mu gusubiza, atunze urutoki Davis, yagize ati: “Murambaza ikintu kitamubera cyiza.
"Jye ntabwo ndi uwo kumwohereza muri gereza, ni mwe muzabikora."

Ahavuye isanamu, Reuters
Uru rubanza rugamije gushaka ukuri ku rupfu rwa Tupac Shakur, ni rumwe mu manza ku bwicanyi zikomeye kandi zari zimaze igihe kirekire muri Amerika zitaragera ku mwanzuro.
Rutangiye nyuma y’imyaka 30 Tupac apfuye.
Tupac Shakur yari afite imyaka 25 igihe yaraswaga n'abantu bari mu modoka banyuraga hafi ye ku muhanda w'i Las Vegas, muri leta ya Nevada, nyuma yo kureba umukino w'iteramakofe wari urimo Mike Tyson, ku itariki ya 7 Nzeri (9) mu 1996.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis, wahoze ayobora South Side Compton Crips, itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero, yateguye icyo gikorwa nyuma y’uko umwishywa we Orlando Anderson arwanye na Tupac i Las Vegas, amasaha macye mbere y'uko araswa.
Nk'uko ubushinjacyaha bubivuga, Davis yumvaga igitero cyagabwe kuri mwishywa we kidashobora kugenda gutyo gusa kidahorewe, ari na byo byatumye hategurwa iyicwa rya Tupac.
Izindi nkuru wasoma:




